top of page

Inguzanyo za sisistemu z'imirasire mu matsinda

Mukore itsinda ry'abantu 5 bo muri cooperative yanyu ubundi muhabwe sisitemu zo kuhira z'imirasire

​

Bitewe n'aho uherereye, itsinda ryawe rishobora gusaba imwe muri sisitemu zo kuhira z'imirasire: ECM cyangwa Ignite.

Uburyo bworoshye bwo kugurizwa mu matsinda: Habwa inguzanyo mu matsinda uciye kuri telephone yawe.

​

Uburyo bworoshye;  bwo gusaba: Saba bikoroheye ukoresheje interineti

​

Ingano y'inguzanyo: Buri munyamuryango ahabwa 400,000 RWF cyangwa 440,000 RWF, Bitewe n'ubwoko bw'imirasire

​

Uburyo bikugezwaho: Habwa sisistemu y'imirasire kuri cooperative yawe

Uko bikora?

Gusaba sisitemu yo kuhira y'imirasire biroroshye, usabwa gukurikiza intambwe zikurikira:

1- Kora itsinda ryawe: Itsinda rigomba kuba rigizwe n'abantu 5. Abagize itsinda bose bagomba kuba bari muri cooperative imwe.

​

2- Hitamo cooperative yawe: Ubwoko bwo kuhira hakoreshejwe imirasire itsinda ryawe ryasaba ryaterwa n'aho cooperative iherereye

​

3- Ohereza ubusabe bw'itsinda: Buriwese ugize itsinda asabwa kubwuzuza akanuzuza ubusabe bwe bwite

​

4- Kugenzura: Umuyobozi wa cooperative yemeza ubunyamuryango bwa cooperative bw'abagize itsinda uko ari batanu

​

5- Gusuzuma: MoneyPhone isuzuma ubusabe bw'inguzanyo. Mu gihe byemejwe, abanyamuryango bose basinya amasezerano bwite. 

​

6- Kubigezwaho: Sisitemu yo kuhira hakoreshejwe imirasire izagabagezwaho n'ikigo kiyitanga kuri cooperative buri tsinda riyihabwe. 

​

7- Kwishyura: Buriwese ugize itsinda yishyura inguzanyo ye bwite n'inyungu  kuri MoneyPhone nyuma y'amezi 6

Amakuru ku nguzanyo

  • Igiteranyo rusange: RWF 2,000,000 cyangwa RWF 2,200,000 (agaciro ka sisitemu imwe yo kuhira y'imirasire)

  • Inguzanyo bwite y'umunyamuryango: RWF 400,000 cyangwa RWF 440,000

  • Igihe cy'inguzanyo: Amezi 6

  • Ijanisha ry'inyungu: 21%

  • Igiciro cya serivise: 2.5%

  • Kwishingira mu itsinda: Buriwese ugize itsinda asabwa gukurikirana inguzanyo ya mugenzi we. Niba umwe ananiwe kwishyura, abasigaye bagize itsinda basabwa kumwishyurira bafatanije. 

group loan apply now

Kwiyandikisha k'umuyobozi w'itsinda

mobile wit.png
mobile wit.png

Success and error messages go here

MoneyPhone Africa Ltd. ni ikigo cyemerewe gukora n'ubuyobozi bubifite mu nshingano.

Solar irrigation KIN

Ibijyanye na sisitemu yo kuhira hakoreshejwe imirasire

MoneyPhone itanga ubwoko bubiri bwo kuhira n'imirasire

Hagendewe kuho cooperative iherereye, itsinda ryawe rirahabwa imwe muri sisitemu zikurikira:

Imiterere ya sisitemu y'umurasire wa Ignite: 

  • Itanga kugera kuri litiro 22,000 (22 m³) y'amazi ku munsi.
    Ikora neza umunsi wose ikoresheje ingufu zo kumenya amazi asohorwa.

  • 0.5 HP brushless DC motor - nta kundi kuyitaho gukenewe kandi irizewe.

  • Uburyo bwihariye bwo kuhira buhoraho butanga amazi, naho umuvuduko wahinduka.

  • Hitamo ingano y'umurasire (100-500 W) ikunogeye. 

  • Uburyo bugaragaza imikorere uko ihagaze, umuduko n'izindi mpinduka zose.

  • Bihuze na Bluetooth biciye kuri app ya ennos sunlight pump kuri telephone yawe ya android ukurikirane amakuru yose. 

  • Uburyo bwo kuhira buhoraho kandi bwizewe

  • Kuhira birakomeza n'igihe nta zuba rihari

  • Uburyo bwo kwirinda amazi menshi kugirango hatagira amazi yangirika.

​

Imiterere ya sisitemu y'umurasire wa ECM:

  • Yoroshye kwimukana bitewe n'aho amazi akenewe.

  • Ikoreshwa n'imirasire y'izuba gusa - nta essence cyangwa amashanyarazi akenewe.

  • Uburyo bwo gucomeka bworoheye ubukoresha

  • Yakorewe kwihanganira ikirere nta mbogamizi.

  • Uburyo bwizewe bwa brushless DC motor butuma kuhira bigenda neza.

  • Sisitemu icunga neza imikorere ikanarinda kuma cyangwa kurengerwa kw'ikigega

  • Guhuzwa biciye kuri app ya S-Connect bikoroha gukurikirana, gucunga umuvuduko n'ibindi bibazo.

  • Ikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga kugirango haboneke ingano ihagije y'amazi mu munsi.

​

​

Tugufasha kugera kumahirwe.

Gera ku nguzanyo ntoya biciye kuri telefone yawe.

Nigute twagufasha ?

Ibisubizo kubibazo wakwibaza

Ni angahe buri muhinzi yaguza?

Buriwese ugize itsinda yasaba hagati ya RWF 455,723  na 414,294 bitewe naho cooperative iherereye

​

Ignite:

Inguzanyo yasabwe: RWF 455,723 

Inguzanyo gusa: RWF 440,000

Igiciro: RWF 15,723

​​

ECM:

Inguzanyo yasabwe: RWF 414,294 

Inguzanyo gusa: 400,000

Igiciro: RWF 14,294

​

Inyungu ingana gute?

Inyungu ingana 21% ku gihembwe (amezi 6), hamwe n'igiciro cya serivisi cya 2,5%

Inguzanyo imara igihe kingana iki?

Igihe cy'inguzanyo ni amezi 6, bihura n'igihembwe cyuzuye cy'ihinga.

Ni ryari inguzanyo igomba kwishyurwa?

Itsinda ryishyura inguzanyo yose n'inyungu nyuma y'amezi 6 (yishyurwa ingunga imwe)

Hakenewe ingwate?

Oya, nta ngwate ikenewe ku nguzanyo y'itsinda. 

Nkeneye umwishingizi?

Nta bwishingizi bwite bukenewe. Ahubwo, abagize itsinda baberana abishingizi hagati yabo. Bivuze ko niba umwe mu bagize itsinda ananiwe kwishyura, abasigaye bafatanije basabwa kwishyura asabwa yose.

Ninde wasaba inguzanyo y'itsinda?

Ugomba kuba:

  • Umunyamuryango wa cooperative dukorana

  • Hagati y'imyaka 18 na 70

  • Ushobora gutanga amakuru ku musaruro w'ibihembwe 2 bishize

  • Nta yindi nguzanyo itarishyurwa ahandi

Ni ryari tuzahabwa inguzanyo?

Itsinda rizahabwa sisitemu yo kuhira y'umurasire nyuma y'iminsi mike amasezerano asinywe kandi yemejwe.

Ni gute twishyura inguzanyo?

Buriwese ugize itsinda yishyura inguzanyo ye amezi 6 nyuma y'igihe yayakiriye, akoresheje konti ya banki cyangwa

  • MTN MOMO

Momo code: 987825

  • Konti ya I&M

20046413005

Bigenda bite mu gihe umwe mu bagize itsinda atishyuye?

Itsinda ribikurikirana hamwe. Cooperative ifatanije n'abagize itsinda basabwa kwishyura igiteranyo cyose cy'inguzanyo

Ese twasaba inguzanyo bwite z'ubuhinzi?

Yego. Ushobora gusaba inguzanyo bwite ku giti cyawe - ntusabwa kuba uri mu itsinda.

Ese nava mu itsinda mbere y'igihe inguzanyo irangirira?

Oya, mu gihe inguzanyo yemejwe ikanasinywa, abagize itsinda bose basabwa gukomezanya kugeza barangije kwishyura.

Ese nakwishyura mbere y'igihe inguzanyo irangirira?

Yego. Ushobora kwishyura inguzanyo yawe mbere y'igihe cy'amezi 6, gusa inguzanyo n'inyungu ntibihinduka.

Bigenda bite mu gihe tutishyuriye ku gihe?

Ubukererwe bwa 6% ku kwezi buzashyirwa kuyo asigaje kwishyura. Cooperative isabwa gukorana bya hafi na MoneyPhone kugirango haboneke igisubizo vuba.

Copyright © 2020 MoneyPhone BV.

Tous droits réservés

bottom of page